Ibisakuzo (6) :

Mfite imfizi yihariye ishyanga yonyine - Agahinda ku mutima.

Imana y' i Burundi irashoka ntikuka - Agahinda ku mutima.

Ndara mpiga bugacya - Agahinda ku mutima.

Nagutera inka irisha mu ishyamba ryayo rya yonyine - Agahinda ku mutima.

Nagutera Imana y'ishyanga ibagira mu ishyamba - Agahinda ku mutima.

Kayogoyogo mushiki wa Ntare - Agaheha mu gacuma.

Nyoko na mama bapfuye iki? - Agahaza ko mu rubibi.

Akatagira inka ntikagire umugeni kagura iki? - Agahanga k'ihene.

Kati mbagira butimbo - Agahanga k'ifumberi.

Kenyera tubyine urumasha. - Agafuni mu mushike.

Gakubise ngaru gaca mu masaka gasama Kigeri. - Agafuni kabagara amasaka.

Karahunda ingabo ya Rujende. - Agafundi.

Kwumva menshi kagahishira.- Agafundi ko ku nzira.

Kati pararararara kati pa! - Agafaranga ku meza.

Nyiranshoreke. - Agacurama.

Nyirabigiribigingiri. - Agacurama.

Kashira amanga karakanyagwa. - Agacumu kica inkurikirane.

Kacira bucece. - Agacebe k'ihene

Kati kaci. kati hwi! - Agaca mu nkoko.

Rukabyamurimbo rwa Muririma ntagikoza ibirenge hasi. - Abashi b'inkingi.

Mpagaze ku gasozi nti behu! - Abarinzi b'inyoni.

Hakurya ngo dondi no hakuno ngo dondi. - Abakomyi b'insyo.

Imisozi irashika ibikanu. - Abahinzi.

Hepfo aha hanyuze impehe. - Abagore batagira abagabo.

Imisozi irahiye hasigaye rukumbi rwa Shaza.Umugina – Inzira.

Ngira umwana akarara agenda. - Umugezi.

Kanyonyomba. - Umugezi utemba.

Rupfupfu yarapfuye asiga undi Rupfupfu. - Umugezi utemba ugasiga amabuye.

Abana banjye barara bagenda, bakirirwa bagenda. - Umugezi

Iwacu duteze ingori twese. - Umugengararo w'amasaka.

Shirika amazinda ngutume ikuzimu. - Umuganda w'inzu.

Mpagaze mu mpinga ubutogore buramvuna - Umugabo wambaye umwenda mushya.

Shyuuuuuuu !!!!!!! - Umugabo uneye mu ruhira akabura icyo yihehesha

Kwishongora cyane si ko kujya ibwami. - Umudwedwe.

Nyamunini umugwampinga. - Umuduha.

Nyiramukuru umuturirwa. - Umucundura.

Vuga jye nahoze. - Umuce wo mu irebe.

Kibamba imennye urugo. - Umucaca.